Umwuka n'umuyaga

Iyo ujugunye urupapuro cyangwa ikibabi hejuru itara ryaka, urumuri rwacyo ruranyeganyega; hari ubwo tubona amashami n’amababi y’ibiti bihungabana; iyo inkono iri ku ziko imaze gushyuha cyane, ubona ishaka guta igipfundukizo cyayo, iyo kitaremrereye; iyo twitegereje mu kirere kenshitubona ibicu bizerera hejuru yacu: ibyo byose biterwa n’uko hari umwuka.

Umwuka uri ukubiri: hari umwuka ushyushye hari n’umwuka ukonje.
Umwuka ushyushye uharanira kuzamuka, nk’uko tubibona mu nkono imaze gushyuha.
Umwuka ukonje uharanira kujya aho ukonje uvuye.

Iryo bisikana ry’umwuka ukonje n’ushyushye niryo ribyara umuyaga.

Umuyaga urahuha, urahuhera, urahuhuma, uhungabanya ibiti, urirukanka, ukandurukana amababi n’umukungugu. Amoko yawo ni menshi ariko ay’ingenzi ni aya: agashurushuru, ishuheri, serwakira, incubi na ruhuhuma.

Agashurushuru ni umuyaga uza utazi aho uturutse, ntukwire hose,ugasa n’uboneje inzira imwe, ukazana umurego ariko ugahita vuba.
Ni wa muyaga mubona wikaraga ku mbuga ukayora umukungugu n’amababi, byagera ku muntu bigasa n’ibimwizingiraho.

Ishuheri ni umuyaga uhuhana umutuzo, ugasa n’uvugiriza cyangwa uvuza ubuhuha mu biti; akabeho kawo wumva gacengera mu mubiri.

Serwakira ni umuyaga mubi: uzana inkubiri nyinshi ugahitana ibyo usanze mu nzira yawo, rimwe na rimwe ugasambura amazu cyangwa ukayasenya.

Uwo muyaga ntumara igihe kirekire.

Inkubi ni umuyaga ufite amakare n’ubukana bwinshi nka serwakira, nyamara ariko nayo ntiyoroshye.

Niyo mubona igusha ibitoki, igahwanyuza amashami y’ibiti, ikagusha amasaka,ikayararika mu murima.

Inkubi ntigia igihe, ishobora kuza igihe cyose cy’umwaka, ariko ntikunda kuza mu mpeshyi.

Ruhuhuma ni umuyaga mwinshi kandi mubi cyane, uvuga nk’uhuma, ni naho ukura iryo zina.

Ruhuhuma ikunda kuza ku muhindo, ikagusha ibitoke ikararika.Ruhuhuma ntitererwa inzego cyangwa ngo izirikirwe ibitoke, kuko ihuta iturutse impande zose.

Iyo ijya kugisha ibitoke cyangwa ibindi, irabanza ikabiburabuza, ikabikoza hirya no hino.Ruhuhuma niwo muyaga ukomeye, umara igihe kirekire uhuha.

Umwuka cyangwa umuyaga ntibigira ibara, ntibigira impumuro kandi ntibifatika.

Ntidushobora kubona umuyaga uhubwo tubona ibyo ugurukanye cyangwa ibyo uhungabanya.

Umuyaga mwiza ufitiye abantu n’ibintu akamaro: usimbuza umwuka mubi umwiza, utuma ibicu bikoranira mu cyoko imvura ikagwa.

Ndetse hariho n’amato atwarwa n’umuyaga.

Unakoreshwa mu bintu byinshi: nko mu mashini , mu maduka n’ahandi.

Umwuka utabayeho n’ibinyabuzima ntibyabaho.